Turashima cyane nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME kuba yaranyubakiye nkava mu nzu imeze n’icyari cy’inyoni noneubu nkaba ndi mu nzu y’isima. Aya ni amagambo y’ibyishimo umwe mu baturage b’umurenge wa Bweyeye MUKAKAYIJUKA Annonciata watanze ubuhamya ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  KABONEKA Francis yari yasuye abaturage b’umurenge wa Bweyeye ku wa 30 Nyakanga 2018.

Abaturage bamwakiranye ibyishimo byinshi aho bose byagaragaraga ko bashaka kugira icyo bavuga bashima imiyoborere myiza ya leta y’u Rwanda. Mu mpanuro bahawe Minisitiri yabibiukije gukomeza kwicungira umutekano bahereye mu ngo zabo birinda ubuharike n’ibindi byakurura ubwumvikane buke. Yabasabye kwirinda ibihuha bakavuga inkuru nyazo. Yabasabye nanone   gukomeza gushingira ku byiza bamaze kubona maze bagakomeza iterambere bibanda na none ku isuku yaba iyo murugo hitabwa ku bana n’umuryango muri rusange ndetse no mu biribwa kuko bibikorwa byose bikorwa biba bigamije kuzamura imibereho myiza y’umunyarwanda. Yasoje abibutsa ko umutekano udasigana n’iterambere.

Abaturage bagaragaje ibyishimo byo kunyurwa n’uru ruzinduko ndetse bakomeza no gushimira nyakubahwa perezida wa repubulika kubera imiyoborere myiza yabakuye mu bwigunge .

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe