“Rubyiruko mwirinde kuba za “pubelle”mwirinde kandi kuba ba ntibindeba kuko ntibindeba yishe umuryango n’igihugu.

Aya ni amagambo minisitiri w’urubyiruko Madamu Rosemary MBABAZI yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge wabereye ku rwego rw’igihugu mu karere ka Rusizi ku wa 17/7/2017. Uyu munsi watangijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge aho rusojwe hatwitswe urumogi 200kg hakanamenwa litiro 20za kanyanga ndetse na litiro 200 z’inzoga z’inkorano.

Mu bukangurambaga bwabereya muri sitade y’akarere ka Rusizi urubyiruko rwibukijwe ko rugomba guhitamo incuti nziza zitabajyana mu biyobyabwenge kuko ibi byangiza ari umubiri,ubwonko ndetse n’umuryango. Umuyobozi w’akarere bwana Kayumba Ephrem mu ijambo rye yashimiye kuba uyu munsi wizihirijwe mu karere avuga ko ari inkunga ikomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge nk’akarere gahana imbibe n’ibihugu bibiri biturukamo ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku rubyiruko rw’akarere. Yakomeje asaba gukomeza ubufatanye mu kubihashya harengerwa urubyiruko imbaraga z’u Rwanda.

 

DUSABE Yves umwe mu rubyiruko wari warabaswe n’ibiyobyabwenge yatanze ubuhamya bw’ububi bwabyo ndetse anagira urubyiruko bagenzi be inama yo kwirinda ibiyobyabwenge no kutagira amatsiko y’ikirenga kuko aba imbarutso yo kwishora mu biyobyabwenge.

Mu ijambo rye Dr Patrick NDIMUBANZI umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima wari umushyitsi mukuru yasabye urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge,anasaba kandi ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge,ababyeyi bagakurikiranira hafi abana bityo buri wese agaharanira kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe