Umuganda n’umwimerere w’umuco  nyarwanda aho abaturage bahura bagakora igikorwa cyo kwikemurira ikibazo bashyize hamwe imbaraga zabo.

Izi mbaraga nizo abaturage b’umurenge wa Nyakabuye akagari ka Nyabintare bakoresheje biyubakira ikigo cy’ubuzima(poste de sante) igikorwa cyahawe igihembo cya kabiri ku rwego rw’igihugu muri uku kwezi k’umuganda. Iki gihembo bahawe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bagishyikirijwe na bwana HABIYAREMYE Celestin umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba wari intumwa ya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ku wa 14 nyakanga 2018.

Abaturage b’akagari ka Nyabintare mu byishimbo byinshi ubwo bagezwagahi iki gihembo cya miliyoni ebyiri n’igikombe bavuze ko bashimira ubuyobozibwiza kuba baramanutse bakaza gusura iki gikorwa cyabo cyahize ibindi mu karere maze kikabona uyu mwanya ku rwego rw’igihugu. Mu ijwi rya NKURUNZIZA Charles perezida w’inama njyanama y’aka kagari yavuze ko babonye ko byose bishoboka gukora n’ibirenze kuko biyubakiye iyi poste y’ubuzima ifite agaciro ka miliyoni zisaga cumi n’ebyiri n’igice (12500.000). Bityo bakaba biyemeje guharanira umwanya wa mbere ubutaha.

 

HABIYAREMYE Celestin umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara wari umushyitsi mukuru yashimiye abaturage b’aka kagari  ka Nyabintare ku gikorwa cyabo cy’indashyikirwa ku kwishyira hamwe bakagera kuri iki gikorwa kigera ku rwego rw’igihugu,abibutse ko byose babikesha ubuyobozi bwiza buyobowe na nyakubahwa perezida wa repubulika, bukunda abaturage bukabaha umurongo n’icyerekezo ikwiye. Yabibukije ko aribo mbaraga z’igihugu ko bagomba gukomeza gushyira hamwe buri wese mu rwego rwe.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe