Abaturage b’Akarere ka Rusizi bifatanyije mu byishimo hamwe n’abandi  banyarwanda bose kwizihiza umunsi wo kwibohora ku ncuro ya 24 abanyarwanda bibohoye ingoyi y’ubuyobozi bubi bwayoboraga u Rwanda bukanategura Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Muri ibi birori byabereye mu rwego rw’akarere mu murenge wa Bugarama abaturage bagaragaje ibyishimo n’umunezero mu buhamya bugaragaza aho bageze bibohora ingoyi y’ubukene nyuma yo kubohorwa ingoyi y’ubuyobozi bubi.

 

HABYARIMANA Vincent yatanze ubuhamya bw’inzira yanyuzemo yibohora ubukene ahereye ku mafaranga ibihumbi magana abiri yaremewe n’abavandimwe ubu akaba amaze kuba rwiyemezamirimo uhatanira amasoko. Yagize ati: “ndashimira cyane nyakubahwa perezida wa repubulika kuba yarayoboye urugamba rwo kubohora igihugu none ubu umutekano ukaba uganje ari nawo nkesha kuba nkora ubucuruzi amasaha yose nta nkomyi”. Ati: “ibi ntaho wabibona mu bihugu bidukikije.”

Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madamu KANKINDI Leoncie wari umushyitsi mukuru yagize ati: turakomeza gushima nyakubahwa perezida wa repubulika uko ubuyobozi butavangura bwaremye icyizere mu baturage bityo hagakorwa igenemigambi riboneye ryihutisha iterambere.Yasabye kandi abaturage gukomeza kwibohora ubukene n’imyumvire itaboneye, kwibora umwanda, bityo isuku ikaba bamurange .

 

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe