Muri gahunda y’imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi, abaturage bitorera ababayobora kuwa 29 kamena 2018 abagize inama njyanama z’imirenge hamwe n’inama njyanama y’akarere bazindukiye mu gikorwa cyo gutora uba umuyobozi w’akarere ka Rusizi.

Komisiyo y’amatora niyo yayoboye iki gikorwa yakira abakandida biyamamariza kuyobora akarere maze bahabwa umwanya bageza ku nteko itora imigambi yabo banabasaba kubatora.

Muri iki gikorwa cyayobowe na komisiyo y’amatora KAYUMBA Ephrem niwe watorewe kuyobora akarere ka Rusizi. Akaba yabonye amajwi 288/314 bari bagize inteko itora . Amaze gutorwa no kurahirira inshingano yakorewe ihererekanyabubasha aho yagejejweho n’uwari umuyobozi w’akarere w’agateganyo madamu KANKINDI Leoncie ibitabo bikubiyemo ubuzima bw’akarere ndetse n’ibirango byako .

 

Mu ijambo rye amaze gutorwa Umuyobozi w’akarere mushya bwana KAYUMBA Ephrem yashimiye mbere na mbere nyakubahwa perezida wa repubulika kubera ko byose bigerwaho bihereye ku miyoborere myiza ye iha buri wese umwanya anakomeza inteko itora icyizere yamugiriye  ababwira,ashimira icyizere abaturage b’akarere bamugiriye binyuze mu biganza by’abajyanama. Yakomeje avuga ko icyizere agiriwe ari umwenda wo gukorera abaturage ahawe bityo ko atagomba gutatira igihango ahanye n’abaturage b’akarere ka Rusizi, abizeza kuzakomeza guharanira igiteza imbere umuturage w’akarere ndetse n’abandi bose. Yakomeje abasaba gukomeza ubufatanye mu iterambere nk’uko ari icyivugo cy’abaturage b’akarere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara bwana HABIYAREMYE Pierre Celestin wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye umuyobozi mushya w’akarere kuzashyira imbere inyungu z’umuturage, kuzarangwa n’ubufatanye  muri byose .Yanasabye abaturage b’akarere bari bahagarariwe n’abajyanama ndetse n’abakozi kuzakomeza gufatana urunarana mu rugendo rw’iterambere.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe