Ku wa 28 kanama 2018 inama njyanama y’akarere ka Rusizi yatoye ingengo y’imari y’akarere mu mwaka wa 2018-2019. Iyi ngengo y’imari yatowe n’inama njyanama ni iya 17941832099. Iyi ngengo y’imari imaze gutorwa ikaba yamurikiwe abaturage bari baje ari benshi bitabiriye iki gikorwa.

NSENGIYUMVA Venuste umwe mu baturage wari witabiriye itorwa ry’iyi ngengo y’imari yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko ubu nawe ajya kumenyesha abandi baturage ibikorwa biyirimo bazakorerwa mu mwaka w’ingengo y’imari  izatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za Nyakanga 2018.

Perezida w’inama njyanama y’akarere yashimiye abaturage kuba bitabiriye kumurikirwa ingengo y’imari maze abasaba kuzakomeza kurangwa n’ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari.

Intumwa ya ministeri y’imari muri uyu muhango bwana Marcel MUKESHIMANA umubaruramari mukuru yasabye ko abagizi inama njyanama ko bazakomeza kuba hafi ya komite nyobozi mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari bityo bagakomeza ubufatanye mu iterambere ry’akarere.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe