Nimukomere icyari ijoro cyahindutse umucyo kandi ntikizongera kuba ijoro. Aya n’amagambo uwari uhagarariye Ibuka ku rwego rw’igihugu bwana NDAGIJIMANA Laurent yabwiye abari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku wa 23 kamena 2018 ku musozi wa Nyarushishi ahubatse urwibutso rw’akarere.

iyi tariki haba abanyarusizi bahatuye , abatuye ahandi mu gihugu ndetse n’ahandi bahuriye ku musozi wa Nyarushishi kwibuka abanyarwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi. Kuri uyu munsi kandi hakaba hashyinguwe imibiri 3516 yimuwe mu rwibutso rwa karangiro hamwe n’indi yavanywe hirya no hino aho itari ishyinguye ku buryo bunoze.

MUNYANTORE Deo wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu ijambo rye yavuze ko ashima imbaraga ubuyobozi bw’akarera bukoresha mu gusubiza icyubahiro abagiteshejwe bazira uko baremwe, akomeza avuga ati: ubu rwose imitima iraruhutse kubera ko iruhukiye mu rwibutso rutunganye.

Senateri MUSHINZIMANA Appollinaire yibukije ko intego yo kwibuka itagomba gutezuka kugira ngo duhore tuzirikana mateka yacu mabi birushatuma hamenyekana by’ukuri amateka y’umunyarwanda hatitawe ku bayagoreka ahubwo hakavamo imbaraga zo gukomeza kubaka  igihugu gitandukanye n’amateka  mabiabanyarwanda babayemo . Hon Senateri MUSHINZIMANA Appollinaire yasabye abiri baje kwibuka ko bagomba kugira umuco wo kwandika amateka mabi ya jenoside kugira ngo habe ubuhamya bwanditse bityo bizafashe urubyiruko rwo mu gihe kiri imbere harindwa ikibi cyose. Yasoje yongera gushimira Nyakubahwa perezida wa repubulika kuba yarahagaritse jenoside kandi akaba yaraharaniye umutekano w’igihugu.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe