Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rugize inama y’igihugu y’urubyiruko kuva ku kagari kugera ku karere ruri mu nteko rusange y’iminsi ibiri , yatangiye kuwa 04 Kamena kugera ku wa 05 Kamena 2018. Iyi nteko rusange irabera mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rusizi aho ruri guhabwa ibiganiro binyuranye biganisha ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.

Mu ijambo rifungura iyi nteko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza bwana NSIGAYE Emmanuel yashimiye urubyiruko umurava bagaragaza aho batuye mu mirenge cyane ko ari bo Rwanda rwa none n’urw’ejo. Abibutsa  uruhare rwabo mu kubaka igihugu,anakomeza kubasaba kuba umusemburo w’impiduramatwara mu rubyiruko barwanya ibiyobyabwenge,inda zitateganijwe no gukomeza guharanira iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange bakura amaboko mu mifuka.

ISHIMWE Ange Astatine umwe mu rubyiruko witabiriye aturutse mu murenge wa Bugarama yavuze ko yishimiye cyane ibiganiro bahawe muri iyi nteko kubera ko hari byinshi yahungukukiye bizamufasha kwihuta mu iterambere no kubera abandi umusemburo

Na none kandi UMUTONI Eliane ushinzwe imiyoborere myiza mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu kagari yagize ati ubu nafashe ingamba yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge  kuko byonona haba ubwenge n’umubiri.   Niyemeje kandi gushishikariza urubyiruko gukora batikoresheje kuko kubaho neza buri wese agomba kubiharanira

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe