“Iyo umuturanyi wawe afite amahoro nawe uba uyafite.”.

Aya n’amagambo yavuzwe na Hon Senateri  NIYONGANA Gallican ku wa 22 Gicurasi mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rusizi ubwo itsinda ry’abasenatere ibagize komisiyo y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu bari basuye akarere bareba uko ihame remezo ryo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro rishyirwa mu bikorwa.

Mu nama bagiranye n’ibyiciro binyuranye haganirwa ku buryo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro  abari bitabiriye barimo ibyiciro binyuranye bagararagarije abasenateri uruhare rwa buri rwego mu gukumira no gukemura ibibazo by’abaturage aho inama bagaragarije aba basenateri ko haba ubufatanye busesuye mu gukemura amakimbirane y’abaturage binyuze mu biganiro.

Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Madamu KANKINDI Leoncie yashimye uruhare rw’inteko ishinga amategeko umutwe wa sena kuba baza kureba uko aya mahame remezo ashyirwa mu bikorwa ndetse bakanakora ubuvugizi ku mbogamizi zaba zigaragaramo.

Hon NIYONGANA Galiican yashimye ugushyira hamwe mu gushyira mu bikorwa iri hame remezo  maze ajya inama ko hakomeza kujya habaho umwihariko mu gukemura ibibazo bitewe n’ubwoko bwabyo bityo ibikeneye. Nyuma ya saa sita iri tsinda ry’abasenateri rikaba ryasuye akagari ka Giheke, umurenge wa Giheke mu nteko z’abaturage maze birebera uko mu nteko z’abaturage zikora  nk’umwe mu miyoboro yo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe