Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo umuturage arindwe amakimbirane ayo ariyo yose maze bimufashe kwihutisha iterambere rye. Ni muri iki cyerekezo rero  kugira ubutaka bwanditse kuri nyirabwo ari uburyo bwo gukumira amakimbirane no gufasha umuturage mu iterambere .  Akarere ka Rusizi  kashyizeho igikorwa kiba kabiri mu mwaka  hagakorwa icyumweru cy’ubutaka kigenda gikorerwa mu mazone mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi no gukemura ibibazo bibukomokaho byaba kubwandika,kubukosoza ndetse n’ibindi bibushingiyeho.

Kuri uyu wa 14 Gicurasi hatangijwe icyumweru cy’ubutaka kizasoza ku wa 18/05/ 2018.  Ku ncuro ya kabiri iki cyumweru kikaba  kiri kubera mu murenge wa Gihundwe ku kigo cy’urubyiruko. Atangiza ku mugaragaro iki cyumweru kizasoza  Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu akaba n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo yavuze  ko akarere  kaba kagamije gufasha abaturage kugira ngo babaturage begerezwe serivisi n’abantu bafite ibibazo by’ubutaka bigakemuka na cyane ko urwego rw’intara ruba rwaje mu karere aho icyangombwa gihita gihabwa nyiracyo nyuma yo gutunganywa bidasabye ko hategerezwa igihe cyo kuzakijyana ku ntara.

 

 

Umwe mu baturage NYIRAHABIMANA Francoise yavuze ko  bashimiracyane leta y’u Rwanda ku kudahwema kwegereza abaturage servisi . Ati ibi bifasha n’umukecuru udafite imbaraga ashobora kugera ahatangirwa izi serivisi z’ubutaka bityo agashobora gukemurirwa ibibazo no guherwa serivisi hafi.

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ku rwego rw’intara bwana TUYISENGE Jean Claude yavuze ko iyi gahunda ifasha cyane mu gukemura ku buryo bwihuse ibibazo bishingiye ku iyandikishwa ry’ubutaka kandi abaturage bagatahana ibyangombwa byabo batagomye gutegereza.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe