Abaturage b’umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi baravuga ko igikoni cy’isibo kimaze gutanga umusaruro ugaragara nyuma y’aho gisimburiye igikoni cy’umudugudu cyagoranaga kugikurikirana bitewe n’imiterere y’umurenge wabo w’imisozi kandi n’ingo zitatanye. Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwemeza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bimuriye iyi gahunda mu masibo abana 28 bari bakiri mu mutuku bose bakize kandi inyigisho zirakomeje ku miryango yose.

N’ubwo bari bafite igikoni cy’umudugudu ndetse n’ibiryo bihagije,aba babyeyi  bemeza ko bitageraga ku musaruro vuba wo kurandura mirire mibi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Vincent de Paul Nsengiyumva avuga ko igikoni cy’isibo kije kunganira igikoni cy’umudugudu bitewe n’imiterere y’umurenge w’imisozi kandi abaturage batatanye bityo bikaba bizoroshya kubikurikirana hafi mu  isibo  y’ingo 15 .

Aba babyeyi baremeza ko ubu noneho bazi neza guteka indyo yuzuye babikesha igikoni cy’isibo,ugereranije n’uko mbere byari bimeze.

Nsengiyumva Vincent de Paul uyobora umurenge wa Nkungu avuga ko uretse abana, n’abakuru bazajya bakorerwa igenzura bakomeze no kwigishwa kugira ngo muri uyu murenge hatazongera kugaragara umuntu n’umwe  urwaye indwara zituruka ku mirire mibi

Mu kwezi kumwe gusa igikoni cy’isibo gitangiye,abana 28 bari barwaye indwara z’imirire mibi bamaze gukira.Hirya no hino mu gihugu hari abana barwara indwara ziterwa n’imirire mibi  nyamara bezabanorora ahubwo ari ubumenyi buke mu gutegura indyo iboneye.  Abaturage b’umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi baravuga ko igikoni cy’isibo kimaze gutanga umusaruro ugaragara nyuma y’aho gisimburiye igikoni cy’umudugudu cyagoranaga kugikurikirana bitewe n’imiterere y’umurenge wabo w’imisozi kandi n’ingo zitatanye. Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwemeza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bimuriye iyi gahunda mu masibo abana 28 bari bakiri mu mutuku bose bakize kandi inyigisho zirakomeje ku miryango yose.

N’ubwo bari bafite igikoni cy’umudugudu ndetse n’ibiryo bihagije,aba babyeyi  bemeza ko bitageraga ku musaruro vuba wo kurandura mirire mibi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Vincent de Paul Nsengiyumva avuga ko igikoni cy’isibo kije kunganira igikoni cy’umudugudu bitewe n’imiterere y’umurenge w’imisozi kandi abaturage batatanye bityo bikaba bizoroshya kubikurikirana hafi mu  isibo  y’ingo 15 .

Aba babyeyi baremeza ko ubu noneho bazi neza guteka indyo yuzuye babikesha igikoni cy’isibo,ugereranije n’uko mbere byari bimeze.

Nsengiyumva Vincent de Paul uyobora umurenge wa Nkungu avuga ko uretse abana, n’abakuru bazajya bakorerwa igenzura bakomeze no kwigishwa kugira ngo muri uyu murenge hatazongera kugaragara umuntu n’umwe  urwaye indwara zituruka ku mirire mibi

Mu kwezi kumwe gusa igikoni cy’isibo gitangiye,abana 28 bari barwaye indwara z’imirire mibi bamaze gukira.Hirya no hino mu gihugu hari abana barwara indwara ziterwa n’imirire mibi  nyamara bezabanorora ahubwo ari ubumenyi buke mu gutegura indyo iboneye.  

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe