Urubyiruko ruriho ubu rwo mu karere ka Rusizi rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe rufite yo kuba rwaravukiye mu Rwanda ruzira amacakubiri bitandukanye n’ibihe bya mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ,imbaraga zarwo ubu zikaba izo kubaka ibyo urwababanzirije rwasenye bitewe n’amacakubiri rwabibwemo n’ubuyobozi bubi bikageza u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuba urubyiruko rw’akarere ka Rusizi rusobanukiwe neza gahunda ya ndi umunyarwanda byumvikana mu bisubizo bahaye Hon. depite Ndikuryayo Straton uhagarariye urubyiruko mu nteko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ku bibazo 2 yari ababajije ubwo bari mu kiganiro kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda mu rubyiruko ku wa 10 Gicurasi 2018 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rusizi. Ibyo bibazo byagiraga biti:

“Kuki turi abanyarwanda ariko tukavuga Ndi umunyarwanda? Kuki se dushyira imbaraga mu rubyiruko?” Niyonsaba Janvier na Uwihoreye Jean Paul bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye iki kiganiro bakaba babisubije bemye binyura Depite.

 

N’ubwo bimeze bityo ariko,muri ibi biganiro abenshi mu rubyiruko bagaragaje ko Imitima yabo yari ikiboshye kugeza ubwo gahunda ya Ndi umunyarwanda ibagereyeho bagatangira kubohoka ari na byo bakomeza bavuga ko bazakomeza no kwigisha urundi rubyiruko ndetse n’ababyeyi babo.

Ku bwa Depite Straton asanga uyu ari umwanya w’urubyiruko wo gukoresha imbaraga zarwo mu kubaka ibyasenywe n’urundi rubyiruko muri Jenoside kuko rwari rwarabibwemo amacakubiri, none urwa nyuma ya Jenoside rwo rukaba rufite amahirwe yo kuba mu gihugu ayo macakubiri atarimo

Yagize ati”urubyiruko rwa mbere yanyu rwabujijwe akazi,ruricwa ,rurafungwa, mwebwe mwavukiye mu gihugu gitekanye. Muhore muharanira icyagiteza imbere”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi HARELIMANA Frédéric asaba urubyiruko kugendera ku cyerekezo cyiza cy’igihugu rugatura icyo yise umutwaro wasizwe na Jenoside abenshi bagendana.

Muri iki kiganiro yagize ati “Buri wese ature mugenzi we umutwaro yasigiwe n’amateka kugira ngo dukomeze gutera imbere

Ndi umunyarwanda n’ukwiyumvamo isano ihuza abanyarwanda batewe ishema no kuba abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere . Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ikubiyemo ingingo 3 z’ingenzi ari zo : Kwiyumvamo ubunyarwanda,Indangagaciro,na kirazira bigamije kwimakaza ubunyarwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buzakomeza kwita kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda  yo yitezweho umusaruro ufatika  binyuze  muri gahunda y’urunana rw’urungano mu  rubyiruko igamije gukomeza kurwereka umurongo nyawo wo kubaho ubuzima buzira amacakubiri.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe