“Kwibuka n’uguhamya ko abazize jenoside yakorewe abatutsi bafite agaciro, abashatse kubambura agaciro ntibabigezeho,abazize jenoside bafite agaciro mu maso y’igihugu, mu maso y’abanyarwanda n’ababo”.

Aya n’amagambo umuyobozi w’intara y’iburengerazuba bwana MUNYENTWARI Alphonse yabwiye abitabiriye gahunda yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 24  mu karere ka Rusizi aho cyatangirijwe ku rwego rw’akarere mu murenge wa Muganza,akagari ka Gakoni, umudugudu wa Katabuvuga. Abaturage b’akarere, mu midugudu yose kimwe n’abandi banyarwanda  ku itariki ya 07 Mata buri mwaka bifatanya mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo gitangira igihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Iki gihe cyo kwibuka  kimara iminsi ijana (100) irangira ku wa 03 Nyakanga .

 Iyi gahunda yo gutangiza icyunamo yatangijwe n’urugendo rwo kwibuka  no kunamira  izirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Muganza. Muri iki gikorwa cyo kwibuka abaturage bazakomeza gufata mu mugongo ababuze ababo kubera jenoside kandi hanakorwa ibikorwa byo gufashanya mu midugudu yose binaganisha ku murongo wo kwibuka twiyubaka.

 

Amagambo atandukanye yavuzwe yagarukaga ku nsanganyamatsiko yo kwibuka twiyubaka no gukomeza abarokotse jenoside.NDAGIJIMANA Laurent  perezida wa Ibuka mu karere yagize   yagize ati: “reka twibuke ababyeyi,incuti n’abavandimwe bishwe urw’agashinyaguro n’abaturanyi bakabarengeye………” ati : “turashima  cyane leta y’u Rwanda y’ubumwe bw’abanyarwanda yadusubije ubuzima ikaduha icyizere  cyo kubaho, ubu n’uwapfa yapfa urusanzwe  kandi yashyingurwa n’umuryango ……... “. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakongera imbaraga mu za leta n’ababarera bagahatanira kwigira kuko n’ufasha afasha uri ku murimo. Yakomeje ashimira abaturage kandi abasaba gukomeza gufatanya muri iki  gihe cyo kwibuka.

Mu ijambo rye guverineri w’intara y’iburengerazuba yakomeje gusaba abaturage kuzakomeza kurangwa n’ubufanye mu gihe cyo kwibuka kuko kwibuka ari n’uburyo bwo kwisubiza agaciro. Buri  wese aba yisubiza agaciro nk’umunyarwanda kuko uwakoze jenoside yicaga abatutsi ariko yica igihugu n’abanyarwanda. Agahinda n’akabababaro abanyarwanda bakomora kuri jenoside kagomba kuba imbaraga zo kurwanya uwo ari we wese wababuza kugana mu cyerekezo kigana aheza abanyarwanda biyemeje. Guverineri yasabye gukomeza gushimangira ubunyarwanda, gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda kuko aho guhera hahari kandi umusingi ukomeye. Umunyarwanda uko ameze kose afite agaciro mu maso y’igihugu

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe