Akarere ka Rusizi  kari mu mijyi itandatu yungirije umujyi wa Kigali. Aka karere kakaba ari akarere kabereye ubucuruzi ushingiye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka buhakorerwa cyane ko gafite imipaka itanu (5). Akarere ka Rusizi n’akarere kandi kabereye ubukerarugendo aho uhasanga ibyiza nyaburanga bitandukanye harimo pariki ya Nyungwe, amashyuza ya Bugarama, umugezi wa Rusizi uriho ingomero ebyiri zitanga amashanyarazi mu bihugu bitatu aribyo u Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ndetse n’uburundi. Hari kandi ikiyaga cya Kivu gifite ibyiza byinshi byaba mu bukerarugendo, amafi ndetse no gutanga amahumbezi.  Aya mahirwe ahagaragara ndetse n’urusobe rw’ibyiza nyaburanga bihari bisaba ko uyu mujyi ukomeza kwitabwaho ukaba koko umujyi ubereye amarembo y’iburengerazuba bw’amajyepfo y’igihugu. Uyu mujyi ukaba uri gushyirwamo ibikorwa remezo biwufasha kujya ku rwego ruwukwiye.

Ku wa 05 Mata itsinda ry’intumwa za banki y’isi ( World Bank) riyobowe n’intumwa iyihagarariye bwana Joseph Gadek  zasuye akarere ka Rusizi. Uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho ibikorwa biterwa inkunga na banki y’isi bigeze byubakwa . ibi bikorwa bikaba ari ruhurura ya  m 451 yubakwa muri uyu mujyi ndetse n’imihanda ya km 4.632 .

 Muri ruzinduko rwabo basuye imihanda birebera aho igeze ikorwa maze bishimira uko iri gukorwa neza kandi yihuse. Joseph Gadec  yashimye aho imirimo igeze n’uburyo yihutishwa maze asaba ko byakomereza aho kugira ngo iyi mihanda izarangire ku gihe cyateganyujwe bityo byihutishe n’amafaranga y’ikorwa ry’ikindi cyiciro cy’imihanda. Iyi mihanda nirangira izarushaho guhindura isura y’akarere nk’umwe mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali aho izafasha kuba wasurwa  ku buryo butagoranye.

 Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana NSIGAYE Emmanuel yashimiye intumwa ya Banki y’isi bwana Joseph Gadek ku ruhare rutagereranywa rwa banki y’isi mu gufasha mu iterambere ry’akarere ka Rusizi ndetse  anizeza ko akarere katazahwema kwita ku bikorwa bikorwa n’aba bafatanyabikorwa kandi hagakomeza  imikoranire myiza nabo.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe