Kuki hatabaho ikimina cyo gutura neza aho kugira gusa ikimina cyo kuzasangira inyama ku bunani.

 N’ikibazo umuyobozi yabajije abavuga rikumvikana bo mu murenge wa Muganza ubwo bagiranaga nama kuri uyu wa 03 Mata 2018 barebera hamwe uruhare abavuga rukumvikana bafite mu kurwanya umwanda hashakwa ibyangombwa byo gutura neza ndetse no kurwanya kurarana n’amatungo mu nzu.

 

Iyi nama yahuje abavuga rikumvikana bose bo muri uyu murenge barimo abayobozi bo mu nzego zose,abacuruzi, abayobozi b’amakoperative,abajyanama b’ubuzima n’abandi. Aba bavuga rikumvikana bagaragaje ko koko nta mpamvu nimwe ihari yo kutagira uruhare mu mibereho myiza y’abaturanyi maze biyemeza gutanga uruhare rwabo mu  gushishikaza abaturage no gukemura ikibazo cy’isuku nke ishingiye ku kutagira ubwiherero nyabwo ndetse no kurarana n’amatungo . Bagize bati rwose natwe ni umusanzu wacu kuko mbere ya byose tugomba kugira uruhare mu kurandura umwanda. Biyemeje ko ku ya 30 mata 2018 bazaba barangije gukemura ibibazo by’umwanda bikigaragara muri uyu murenge.

Umwe mu bavuga rikumvikana yagize ati: ni koko ntibikwiye ko dukomeza kurebera gutya kuko twese tugomba kuzamukira hamwe. Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko buri sibo yo mu mudugudu  igomba kugira ibipimo ngenderwaho maze buri muturage uje gutura mu mudugudu akiyemeza kubyuzuza. Ati: ibi bizatuma nta wongera kugira umwanda hari abamurebera.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe