Mu  Karere ka Rusizi kimwe n’ahandi hose mu gihugu buri mwaka haba amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup  mu rwego rwo kurushaho kwimakaza imiyoborere myiza. Aya marushanwa mu karere akaba yarahereye mu midugudu hatoranywa abakinnyi bazarushanwa mu rwego rw’imirenge.

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2018 niho habaye imikino ya nyuma y’aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup. Iyi mikino isoza yabaye mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru no mu mupira w’amaguru hose mu bagore no mu bagabo. Urubyiruko n’abaturage bari bitabiriye iyi mikino bahawe ubutumwa bunyuranye burimo kurwanya ibiyobyabwenge,kurwanya inda zitifuzwa n’ibindi.

Umurenge wa Muganza wihariye ibikombe mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda ikipe y’umurenge wa Nkungu mu bagore n’umurenge wa Bugarama mu bagabo. Iyi n’imikino yaranzwe n’ishyaka ryinshi.

Bwana NDAHIRO Innocent intumwa ya Minaloc  mu ijambo rye yibukije urubyiruko ihame ry’aya marushanwa, yababibukije ko muri iyi mikino kandi hagaragarira abafite impano  maze bigatuma amakipe y’imikino inyuranye abafata bagakomereza muri siporo  y’umwuga. Yabasabye nanone kurangwa n’umuco w’isuku, kugira uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi mu bana kuko nta wariye nabi washobora kwitabira imikino. Yasoje akomeza kubasaba guca ukubiri n’ ibiyobyabwenge ndetse no kurwanya inda zitifuzwa  

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe