Ku wa 08 werurwe mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi  hose mu gihugu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore. Uyu muns wizihirijwe mu mirenge yose uko ari 18 ariko ku rwego rw’akarere wizihirizwa mu murenge wa Gihundwe. Abaturage b’ingeri zinyuranye  bari  bari babukereye bamurika ibikorwa bitandukanye biteza umugore imbere aho hari amatsinda anyuranye yakoze akarasisi agaragaza inzira yo kwiteza imbere

Madamu UWIZEYIMANA Perpetue, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi mu ijambo rye yashimiye ubufatanye mu guteza imbere umugore, akomeza gusaba  ko ubu bufatanye bw’inzego zose gukomeza gukangurira abana b’abakobwa kwitabira  amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro nk’imwe mu nzira ibafasha kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere. Yakomeje kandi ashima kandi anashishikariza abagore gukomeza kwitabira gukorana n’ibigo by’imari kuko ariwo muyoboro uzatuma bagera ku iterambere rirambye.

Nyakubahwa MUKAMA Abass  visi perezida w’inteko umutwe w’abadepite wari umushyitsi mukuru yashimiye abagore uko bitabiriye kwizihiza uyu munsi. Ati : Igihugu cyacu kuba kigeze aha mu iterambere 60 ku ijana nimwe mubifitemo uruhare. Abasaba gukomeza uwo murongo  usigasira iterambere. Yasabye kandi abagore gukomeza kuba igicumbi cy’amahoro n’urukundo kuko  ba mutima w’urugo icyo bifuje cyose kiba akaba ariyo mpamvu leta igomba kubaba hafi kugira ngo igihugu gitere imbere. Yakomeje kandi asaba abakobwa gukomeza kwitabira amashuri y’ubumenyi ngiro kuko ubumenyi ngiro aribwo buzateza igihugu imbere. Ati:  turifuza ko umutima  mufite mwebwe ,uko mukunda igihugu,uko mwitabira urugo ari nako mwitabira gucunga igihugu cyacu umugore n’umugabo dufatanye twese.

Umubyeyi MUKARUGWIZA Emerance yagize ati: turashima leta y’u Rwanda uko idahwema kutwitaho ; natwe ntituzatezuka gushishikarira iterambere n’uko leta ibidushishikariza.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe