Akazi k’ubwunzi  n’akazi  kaduhesha ishema cyane nk’abanyarwanda kuko n’umwimerere wacu, nitwe twabyitekerereje  .

Aya  n’amagambo Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta bwana BUSINGYE Jonson yavugiye mu karere ka Rusizi   ku wa 06 werurwe 2018 atangiza ku mugaragaro amahugurwa y’abunzi ku rwego rw’igihugu. Aya mahugurwa yatangijwe  azakorwa kugera ku itariki ya 15 werurwe 2018 mu gihugu hose.

Abunzi  bo mu mirenge ya Mururu,Kamembe,Gihundwe na Giheke bari bitabiriye amahugurwa Minisitiri yababwiye ko bahagarariye abandi bose mu gihugu maze mu butumwa bwe ababwira ko ubutabera bwunga bukeneye ubunyangamugayo kandi ko nta shuri ryigisha ubunyangamugayo. Yabibukije ko iyo umuntu adafite impamyabumenyi y’ubunyangamugayo andi mashuri yose aba impfabusa niyo umuntu yaba afite impamyabumenyi ihanitse iyo ari yo yose ariko ataratsinze ikizamini cyo kuba inyangamugayo andi mashuri yose aba impfabusa. Yabababwiye kandi ko impamyabumenyi y’ikirenga y’ubunyangamugayo ari ikamba abunzi bambara baca imanza. Bityo rero ko bagomba gukomeza gusigasira ubwo bunyamugamugayo bunga abavandimwe  bafitanye ibibazo nk’uko basanzwe babikora.

Abunzi banyuzwe n’impanuro bahawe maze mu izina ry’ubahagarariye  NYANDWI Viateur bashimira Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta kuba yaje kubatangiriza aya mahugurwa,bamwizeza ko impanuro n’indangagaciro bibukijwe mu batazatezuka kuzishyira mu bikorwa.

 

 

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe