Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge irakangurira andi madini gufatira urugero kuri Kiliziya Gaturika na yo agashyiraho clubs z’ubumwe n’ubwiyunge nk’abantu bahura n’imbaga nyamwinshi mu rwego rwo gukomeza gahunda nziza y’isanamitima no gutegura urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.

 

Ibi n’ibyaganiriwe ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2017mu nama Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge yagiranye n’ingeri zitandukanye z’abayobozi mu karere ka Rusizi hagamijwe kurebera hamwe uko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bihagaze mu karere. Iyi nama yatangijwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere bwana MUSHIMIYIMANA Ephrem wagaragaje ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere. Abari bitabiriye inama banyuzwe n’ibi biganiro batanga ibitekerezo ku cyakorwa mu kurushaho kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. Bagaragaje ko abanyarwanda bose ndetse n’amatorero yose bagomba gushyira hamwe mu kubanisha abanyarwanda no kubaka umuryango nyarwanda,

Musabyemariya Charlotte, umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bari  muri iyi nama yagize yagaragaje ko byaba byiza mu matorero yose habaho Amahuriro (Clubs) y’ubumwe n’ubwiyunge,abantu bakazijyamo nk’uko baza kumva ijambo ry’Imana,zigakora ndetse zikanatanga raporo”

 

Umushyitsi mukuruRulinda Innocent,komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe mu karere ka Rusizi naa Nyamasheke wari uherekejwe na Nyakubahwa RENZAHO Jovanni komiseri w’ubumwe n’ubwiyunge ku ntara  yagarutse kuri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yatangijwe muri kiliziya Gatulika muri diyosezi ya Cyangugu ikaba yaratangirijwe muri paruwasi ya Mushaka itangijwe na padiri Ubald Rugirangoga muri gahunda yayo y’isanamitima kandi ikaba itanga umusaruro ushimishije. Yagize ati”Ni ngombwa ko n’andi madini arebera kuri iyi gahunda maze nayo akabishyira muri gahunda zayo za buri munsi”

 Ku ruhande rw’abahagarariye amadini bari bitabiriye ibi biganiro,Pasteri Byamungu Lazaro uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere kaRusizi avuga ko bagiye kwihutira gushyira aya mahuriro mu madini abereye umyobozi.

Pasiteri Byamungu ati”Tugiye gutangiza iyi gahunda duhereye ku bapasitori nabo babigeze ku bayoboke b’amatorero yabo,kandi dufite icyizere ko bizatanga umusaruro kurushaho”

 Muri ibi biganiro kandi humvikanyweho ko ibigo by’amashuri byongera ingufu mahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge,aho atari agashyirwaho .

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe