Muri gahunda ya leta yo kwita ku banyeshuri no gukurikirana imyigire yabo  mu gihugu hose ku wa 05 Gashyantare hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi. Mu karere ka Rusizi ubu bukangurambaga buzamara iminsi 10 bukorerwa mu bigo 20 bwatangirijwe ku rwego rw’Akarere ku kigo cya Mutagatifu Bruno kiri mu murenge  wa Gihundwe.  Bufite insanganyamatsiko igira iti:Imyigire myiza n’indangagaciro ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.  Iki kigo cya Mutagatifu Bruno cyatangirijwemo ubu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi gifite abanyeshuri 3206.

Dr NDIKUBWIMANA Theoneste wari uyoboye itsinda ryoherejwe na Ministeri y’uburezi yashimye isuku yasanze muri iki kigo, asaba abanyeshuri kwirinda kuva mu ishuri, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge kuko bibangiririza ubuzima ndetse kurangwa n’isuku muri byose haba aho batuye, ku ishuri ndetse n’aho banyura hose kuko isuku ari isoko y’ubuzima.  

Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu Madamu KANKINDI Leoncie yashimye Ministeri y’uburezi kuri iyi gahunda nziza yateguye izarushaho gukangura inzego zose zirebwe n’uburezi bw’umwana kurushaho kumwitaho. Yabwiye abanyeshuri ko ubuzima bwose busaba ko umuntu aba yarize ko rero nta mwana wemerewe kuva mu ishuri. Yabibukije ko bagomba kwiga kugira ngo bazavemo abantu bigirira akamaro kandi bakanakagirira igihugu.

 MURAGIJIMANA Samson umukuru w’ababyeyi  yavuze ko iyi gahunda ari nziza cyane kuko ije kubunganira mu bikorwa badahwema gukora byo gukurikirana ko abanyeshuri batava mu mashuri ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge. Ati ibi rwose birashimangira gahunda nziza ubuyobozi bufitiye abaturage no gutegura u Rwanda rwo mu gihe kizaza.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe