Nk’uko ari umuco nyarwanda  tariki ya 01 Gashyantare n’umunsi ngarukamwaka w’intwari z’igihugu. Ku wa 01 Gashyantare 2018 mu karere ka Rusizi kimwe no mu gihugu hose hizihijwe umunsi mukuru w’intwari z’igihugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda twifuza. Mu karere ka Rusizi kimwe no mu gihugu hose uyu munsi wizihirijwe mu midugudu. Ariko ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu murenge wa Nkombo aho abayobozi bari bagiye kwifatanya n’abaturage b’uyu murenge kwizihiza uyu munsi. Abaturage b’umurenge wa Nkombo barushijeho gusagwa n’ibyishimo byo kubona basurwa na Guverineri w’intara y’iburengerazuba bwana MUNYANTWARI Alphonse wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru bashinzwe umutekano mu ntara.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yakira Guverineri w’intara yamushimiye kuba yaje kwizihiriza uyu munsi mukuru mu karere by’umwihariko mu murenge wa Nkombo  , yibukije ibikorwa by’amajyambere Umurenge wagezeho ubikesha ibikorwa by’ubutwari abasaba gukomeza kubisigasira.

Mu ijambo rye guverineri yabwiye abaturage ko yishimiye kwifatanya nabo mu kwizihiza uyu munsi w’intwari abasaba gukomera ku ndangagaciro nyarwanda zaranze intwari, abibutsa ko umuco w’ubutwari wari waraciwe n’abakoloni ndetse n’ubutegetsi bubi ariko umuco w’ubutwari ukaba utaraciwe ngo uhere ukaba waragaruwe n’abana b’abanyarwanda warakuwe ahabi ukagarukirwa n’intwari z’u Rwanda aho ingabo zari iza FPR zarwaniye gutuma igihugu gihagarara cyemye kikagira ijambo n’ubudatsimburwa  mu ruhando mpuzamahanga bityo aboneraho kubasaba gushimira nyakubahwa perezida wa repubulika wayoboye urwo rugamba. Yabibukije ko gukomeza ubutwari no kubaka igihugu abanyarwanda bifuza atari iby’intwari nke ko ari ibya buri munyarwanda  ko buri wese afite uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza akoresheje ubupfura n’indangagaciro zikomoka ku ntwari z’u Rwanda. Abaturage b’uyu murenge wa Nkombo bagaragaje ko banyuzwe bidasubirwaho n’uyu munsi w’intwari aho bagize amahirwe adasanzwe yo kuwizihiza bari kumwe n’abayobozi b’intara bishimangira imiyoborere myiza iranga ubuyobozi bw’igihugu 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe