Akarere ka Rusizi gafite imirenge imwe n’imwe ikunze kurangwamo Ibiza bitewe n’aho iherereye ndetse n’ibihe by’imvura. Umurenge wa Bugarama n’umwe muri iyi mirenge ikunda guhura n’ibiza binyuranyebitewe n’aho uherereye hari ikibaya

Muri gahunda ya leta yo kwita ku baturage mu ngeri zose, ku wa22 Ukuboza 2017 Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na ministeri y’ibiza no gucyura impunzi ndetse n’umufatanyabikorwa Action Aid, imiryango 105 yo mu Karere ka Rusizi yahawe amabati azabafasha gusakara inzu zabo zari zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga yibasiye uyu murenge muri iki gihe cy’imvura y’umuhindo. Iyi miryango yahawe inkunga y’amabati n’imwe mu miryango yahuye n’ibyo biza ariko bikaba bigaragara ko aho yari isanzwe ituye nta kibazo cy’amanegeka gihari cyangwa se inzu zabo zitarasenyutse burundu kuko abo inzu zabo zasenyutse burundu hazakomeza gushakwa uburyo batuzwa muri site y’imiturire yatunganyijwe kandi bagatuzwa hakurikijwe gahunda y’imyubakire izigama ubutaka. Iyi nkunga yatanzwe igizwe n’amabati 2340 ndetse n’imisumari ibiro 390 bikaba bifite agaciro ka miliyoni zisaga cumi n’enye.

Umukecuru Mukankusi Consolée umwe wo muri iyi miryango yagobotswe yagize ati: turashima leta y’u Rwanda kuko twari twihebye tubona ubuzima ntaho bugana none turazutse, yongeye kuturema.

Intumwa y’umufatanyabikorwa  Action Aid madamu Mbabazi Speciose Umuyobozi  w’Imiyoborere n’iterambere ry’abakozi muri uyu muryango yagize ati umuryango wacu ibikorwa byose bigendera kuri politike y’igihugu no gushyigikira gahunda ngari za leta. Ati ni muri urwo rwego rero muri iyo mikoranire Gouverineri w’Intara y’iburengerazuba afatanyije na Minisiteri y’ibiza ndetse  n’ubuyobozi bw’Akarere  batuganirije batugezaho ko hari imiryango yahuye n’ibiza mu karere ka Rusizi ikeneye ubufasha. Biba ngombwa rero ko n’ubwo tudakorera muri aka karere twemereye Gouverineri w’Iyi ntara Bwana Munyantwari Alphonseko tuzatabara hano aribyo tubashyikiriza uyu munsi.

Mu ijambo rye  intumwa ya Ministeri y’Ibiza no gucyura impunzi bwana BUDEDERI Eric yashimye iki gikorwa ko aba bafatanyabikorwa batatengushye Minisiteri y’ibiza bakaba kandi baje kugoboka abaturage. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’akarere ko bwakoreye abaturage ubuvugizi kandi bigakorwa neza. Yashimiye kandi abaturagebacumbikiye bagenzi babo mu bihe bikomeye bityo asaba ko mu gihe cyo kubaka abaturage bajya bubaka inzu neza ndetse bakanazizirika kandi bagakomeza umuco wo gutera ibiti kugira ngo bishobore kugabanya ingufu z’umuyaga.

Mu gusoza Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana HARELIMANA Frédéric yongeye gushimira Imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika n’uruhare rutagereranywa rwa Minisiteri y’Ibiza ndetse n’Abafatanyabikorwa ba Action Aid muri iki gikorwa cyo gufasha abaturage b’akarere bahuye n’ibiza. Yakomeje kandi gusaba abaturage kurangwa n’umuco w’ubunyangamugayo no kwirinda Ibiza bazirika inzu zabo kandi bubaka neza

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe