Muri gahunda yo kwita ku baturage no kubaha service inoze kandi yihuse Akarere ka  Rusizi ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kateguye icyumweru cy’ubutaka kiva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Ukuboza  2018  ku wa  Ukuboza. Iki cyumweru kirangwa na serivisi zo gukemurira abaturage ibibazo by’ubutaka kirabera mu murenge wa Rwimbogo aho abaturage b’imirenge yose y’akarere biyorohera kugera.

Mu gutangiza ku mugaragaro Umubitsi w’impapuro mpamo mu ntara y’iburengerazuba bwana TUYISENGE Jean Claude yibukije abaturage ko uyu ari umwanya mwiza wabo wo gukemurirwa ibibazo by’ibyangombwa kuko utari ubifite nyuma yo kubikemurirwa atahana icyangombwa cy’ubutaka bwe bityo agatunga koko ubutaka bumwanditseho bityo yongera kubasaba kumenyesha bagenzi babo baba bagifite ubutaka butabanditseho kuza kubwiyandikishaho.

Mu ijambo rye Umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere madamu UWIRAGIYE Julienne yongeye gushima ubufatanye buranga inzego zose mu gukemurira umuturage ibibazo maze akomeza gushishikariza abaturage kwitabira kwandikisha ubutaka bwabo kuko burushaho kugira agaciro bikanabafasha kuba babutangaho ingwate mu bigo by’imari igihe baba bakeneye amafaranga yo gushora mu mishanga y’iterambere ryabo.

Abaturage barashima cyane iyi gahunda aho bagaragaza ko bari bafite impungenge z’uko ibi byangombwa bazabibona na cyane ko bari barabirangaranye. Umusaza BIZIMANA Jean Claude wo mu kagari ka Mushaka umudugudu wa Gashora yagize ati: rwose turashima cyane uku kutwegera dukemurirwa ibibazo, ati: dore nk’ubu jye nari naribagiwe ko ngomba gutunga ibyangombwa ariko kuva aho hatangiwe amatangazo ko hazaba iki cyumweru cy’ubutaka hano byarankanguye none dore icyangombwa cyanjye ndagitahanye.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe