Leta y’uRwanda yashyize imbere imikorere irangwa n’umucyo aho abayobozi n’abandi bose bamurikira abaturage ibibakorerwa hagamije kwimakaza imiyoborere idaheza no kugaragariza ibikorwa abo bikorerwa bituma barushaho kubigiramo uruhare.

Muri uru rwego buri gihe inzego zikorera abaturage n’izabikorere bamurika ibikorwa byabo no mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora. Ni muri uyu murongo mu karere ka Rusizi habera imurikagurisha n’imurikabikorwa (Expo-vente&Jadf open day)rizamara iminsi icumi ku bufatanye bw’abikorera,ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere n’akarere. Iri  murikagurisha n’imurikabikorwa ryatangiye ku itariki ya 01Ukuboza rikazasoza ku itariki ya 10 ukuboza 2017.Uretse abanyarwanda,  iri murikagurisha rifite imyanya 84 ryitabiriwe kandi n’ingeri zose aho urisangamo abanyamisiri baje kumurika banagurisha ibicuruzwa byabo,abo mu mu bihugu byo muri afurika y’iburasirazuba( aha twavuga Uganda,Tanzania n’Uburundi). Urisangamo ibikorwa binyuranye,aho ibigo bimwe bigaragaza serivisi biha abaturage ahandi ugasanga hari abacuruzi banyuranye bamurika ibicuruzwa byabo ari nako abaturage bagira umwanya wo guhaha ibikoresho bitandukanye.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri murikagurisha n’imurikabikorwa ku wa 04 Ukuboza 2017, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere warifunguye yongeye gushima ubufatanye butajegajega buranga inzego za leta,abikorera ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mw’iterambere aho uku gushyirahamwe kugenda kuzamura imibereho y’abaturage uko iminsi ihita indi igataha. Umwe mu bamurikaga waturutse mu gihugu cya Tanzania yagize ati: uyu n’umwanya wo gufatanya nk’abanyafurika tugahagurukira gukoresha iby’iwacu kuko aribyo kwihesha agaciro by’ukuri.

Uwitegereje uko iri murikagurisha n’imurikabikorwa ryitabiriwe kandi rigashimisha abarigana bose, abona ko abanyarusizi bakangukiye kumenya ibibakorerwa ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu karere kabo aho baturanye n’isoko rinini ry’ibihugu bibiri bihana urubibi n’aka Karere ndetse n’imipaka itanu yemewe iruhuza n’ibi bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Uburundi. 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe