Muri gahunda y’imibereho myiza y’abaturage no kubatoza kuyiharanira, kuva ku wa 28 Ugushyingo kugera ku wa 01 Ukuboza 2017 mu karere ka Rusizi harakorwa ubukangurambaga mu kurwanya Malariya.

 Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere na Minisiteri y’ubuzima.Ubu bukangurambaga burakorerwa mu mirenge yose igize Akarere uko ari 18. Mu rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Nyakabuye, Akagari ka Gaseke. Intumwa ya Minisante Clemence Dusingize yahaye abaturage ubutumwa bwo kurwanya iyi ndwara ya Malariya ,harwanywa ahororekera imibu ndetse n’ingamba zose zo kwirinda Malariya. Yabasobanuriye ububi bw’iyi ndwara ndetse n’uko uwaramuka afashwe yakwihutira kwivuza.

 

Umuyobozi w’Akarere wari umushyitsi mukuru yongeye gusaba abaturage kwita kuri gahunda z’isuku, iyi ndwara n’ibindi bibi bikarwanywa binyuze mu masibo yabo mu midugudu yo shingiro ryo guhindura ubuzima bukarushaho kuba bwiza. Yabasabye guhora bishimira ibyo bagezeho no gukomeza kubigaragaza. Yagarutse  kandi ku  bajyanama b’ubuzima  n’abayobozi bose abasaba kwita ku nshingano zabo bafasha  abaturage  mu buzima. Ati: abanyarwanda twakemuye byinshi dukomeze dukemure n’ibi ntabwo byananirana.

Abaturage bishimiye impanuro , maze mu marangamutima menshi avanze n’ibi byishimo  byo gusurwa n’abayobozi bati: kuva igihe cyose nibwo twabona abayobozi  baza kudusura bakagera hano iwacu. Turashima byimazeyo leta y’ubumwe bw’abanyarwanda uko yitaye ku muturage.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe