Leta y’u Rwanda ishishikazwa n’imibereho myiza y’abaturage hitabwa ku byiciro binyuranye. Abo batishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka ibafasha kubaho. Rero usanga hari aho abo bahabwa inkunga bishyira hamwe hashingiwe ku kuba baturanye mu kagari kamwe.

 

Aha twavuga nk’abasaza n’abakecuru 206 bo mu kagari ka Rubugu,mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi bishyize hamwe bareba imbere,maze bashaka umurima ugera kuri hegitari ebyiri n’igice bawuhingamo urutoki .Aba basaza n’abakecuru bahabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi iri hagati y’ibihumbi 7500 na 21000 bitewe n’ingano y’umuryango. Nyuma yo kubona ko amafaranga bagahita bayarya n’ubundi ntibave mu bukene barimo,bahisemo kwiyegeranya maze bahinga urutoki rw’ibitoki biribwa rurimo insina 522.

 MUSANGAMFURA Elias umusaza uyobora koperative y’aba basaza yavuze  ko mbere yo gutangira iki gikorwa umwe umwe yatangiye  ashyira amafaranga ibihumbi bitanu mu isanduku buri kwezi maze bamaze kuyegeranya batangira igikorwa.Yakomeje kandi avuga ko muri uru rutoki bamaze gushoramo amafaranga y’u Rwanda asagaho gato Miliyoni 4 kandi ko bazakomeza no kongeramo andi kugira ngo ruzabyare umusaruro kurushaho dore ko batari banarusaruraho ibitoki bya mbere.

Aba basaza barashima ubuyobozi bubaba hafi bubagira inama y’uko bakoresha amafaranga y’ingoboka bahabwa bakaba bizeye ko nta kabuza bizazamura ubuzima bwabo.

Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Honorable Mukama Abbas ubwo yasuraga uru rutoki yasabye n’abandi baturage gufatira urugero kuri aba basaza maze bagahuza imbaraga bagakoresha amafaranga igikorwa  gitanga  umusaruro banateganyiriza imbere hazaza.

 

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe