Ku wa 10 Ugushyingo mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rusizi hateranye inama mpuzabikorwa. Iyi n’inama iteganywa n’amategeko ikaba yitabiriwe n’ibyiciro binyuranye kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Akarere ndetse n’abayobozi bakomoka mu karere ka Rusizi.

Muri iyi nama hagaragajwe uko imirenge yarushanyijwe mu mihigo ya 2016-2017. Imirenge  itatu ya mbere yabaye Nkungu wabaye uwa 1,uwa 2 uba Umurenge wa Nzahaha naho uwa 3 uba Umurenge wa Muganza.

Igikorwa cyo kugaragarizwa uko imirenge yarushanijwe cyakurikiwe no gusinya imihigo ya 2017-2018. Aha kandi abafatanyabikorwa banyuranye b’akarere nabo basinyanye imihigo y’ibyo bazageraho n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi. Abo bafatanyabikorwa n’imiryango itagengwa na leta ikorera mu karere, urwego rw’abikorera (Psf),Urubyiruko,Abagore ndetse n’abafite ubumuga. Aba bose intero yari imwe ko biyemeje gukora cyane no guhindura imibereho y’umuturage ikarushaho kuba myiza bityo Akarere kakazaza imbere mu mihigo kasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa repubulika.

Honorable MUKAMA Abass Visi perezida w’Inteko ishinga amategeko wari umushyitsi mukuru, yibukije abari bitabiriye iyi nama gukomeza kurangwa n’ubufatanye, ko Akarere buri wese ko agafiteho uburenganzira ko ari ngombwa guharanira ishema ryako,arwana ishyaka ry’uko kajya imbere mu mihigo. Kurwana ishyaka kugirango umujyi wa Rusizi nk’umwe mu mijyi yungirije Kigali,ube umujyi urangwa n’isuku n’iterambere muri byose.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe