Leta y’URwanda buri gihe ihora ishaka uko umuturage w’umunyarwanda yagira imibereho myiza mu ngeri zose z’ubuzima.  Ibi byagaragaye ku wa gatatu tariki ya 01 Ugushyingo 2017 ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza  yatahaga ku mugaragaro inzu zubatse mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira.

Izi nzu zatashywe kuri uyu munsi, n’inzu zubatse ku buryo bwa kijyambere inzu imwe irimo enye zubakiwe imiryango 19 igizwe n’abaturage bimuwe mu murenge wa Nyakabuye basenyerwaga n’intambi aho uruganda rwa Cimerwa rucukura amabuye . Iki gikorwa cyo kubakira aba baturage no kubimurira ahantu heza  byakozweku bufatanye n’uruganda rukora sima nyarwanda rwa Cimerwa.

Umwe muri aba baturage bahawe inzu Mukeshimana Safi mu byishimo byinshi bivanze n’amarira yabyo   yashyimye cyane ikuntu leta idahwema kwita ku baturage bayo kugeza n’ubwo ibubakira inzu nziza nk’izi bahawe. Yagize ati:?Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mutugereze ubutumwa bw’ishimwe kuri nyakubahwa perezida wa repubulika yaturemye; yongeye kuduha agaciro n’ubundi adahwema kudusubiza igihe cyose.

Minisitiri KABONEKA Francis mu butumwa yagejeje kuri iyi miryango yabasabye gufata neza izi nzu bahawe ku buryo n’abuzukuru babo bazasanga zikimeze neza. Yakomeje abasaba guhora barangwa n’isuku mu byo bakora byose. Uhereye ku mibiri yabo ,ku myambaro no kugeza mu rugo aho baba kuko isuku ari isoko y’iterambere.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe