Uruhare n’ishema bya mwarimu bigaragarira mu bo yareze n’ubumenyi bufite ireme.  

Aya n’amagambo yagarutsweho ku wa 05 Ukwakira 2017 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu mu karere ka Rusizi. Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Akarere mu murenge wa Nkanka aho abarimu bigisha muri uyu murenge  bagaragazaga ibyishimo banamurika ibyo bagezeho babikesha umurimo wabo. SIBORUREMA Timothe umwarimu yatanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere abikesha gukorana na koperative y’umwarimu sacco. Bityo ashishikariza abandi kugana iyi koperative bityo bakikenura .Mu mpanuro bahawe n’umuyobozi w’akarere Wungirije ushinzwe imibereho myizay’abaturage bwana NSIGAYE Emmanuel wari umushyitsi mukuru yabasabye kwita ku ireme ry’uburezi nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yabyibutsaga aho igira iti: Umwarimu ushoboye,inkingi y’ireme ry’uburezi.? Yakomeje ababwira ko ireme ry’uburezi rigomba kujyana n’imyitwarire iboneye ya mwarimu akaba intangarugero haba aho atuye ndetse n’imbere y’abo arera. Yabasabye na none gukomeza kurangwa n’isuku no kuyitoza abanyeshuri kuko isuku yo mu mutwe igomba kujyana n’isuku yo ku mubiri.

Abarimu bose bakaba bashima leta y’u Rwanda ingamba zunganira mwarimu ishyiraho kandi nabo mw’ijwi rya  MUSENGE Emmanuel wavuze mu izina ryabo yizeza ko batazatezuka ku guharanira ireme ry’uburezi no kurangwa n’umucyo mu kazi kabo.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe