Guharanira imibereho myiza y’umuturage ndetse no kumuteza imbere  bigomba kuba intego ya buri wese.

Ibi byagarutsweho mu nama yo ku wa 03 Ukwakira,ubuyobozi bw’akarere bwagiranye n’abakozi bose b’akarere  guhera ku kagari ukagera ku bakorera ku rwego rw’Akarere. Muri iyi nama abakozi bongeye kwibutswa gahunda z’iterambere zihuta ndetse n’imyitwarire igomba kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi. Bongeye kwibutswa ko aribo bayoboye abaturage bityo ko basabwa kuba intangarugero. Muri izo gahunda bibukijwe kwitaho zirimo imiturire inoze,kwita ku isuku n’izindi.

Mu konoza imiturire,basabwe kurandura imyubakire y’akajagari bagira abaturage inama zo kubaka hakurikizwa amabwiriza y’ubuziranenge mu myubakire na cyane ko Rusizi ari umujyi wunganira Kigali. Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu Madamu KANKINDI Leoncie wri uyoboye iyi nama,yasabye abakozi kwirinda guteza abaturage igihombo mu myubakire. Abibutsa ko uwo byagaragaraho ingaruka agomba kuzirengera.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe