Kunoza imicungire y’umutungo ndetse no kwita ku burezi buhabwa abana n’inkingi ikomeye mu kurushaho kuzamura isura y’urwego rw’uburezi.

Ibi n’ibyabwiwe Abayobozi b’ibigo by’amashuri yose ari mu karere ka Rusizi mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere kuwa 02 Ukwakira 2017. Muri iyi nama y’uburezi yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu Madamu KANKINDI Leoncie abayobozi b’ibigo by’amashuri bibukijwe inshingano ikomeye bafite mu kurera abana b’u Rwanda maze basabwa kugira imicungire inoze y’umutungo w’ibigo bayoboye hibandwa ku kubahiriza amategeko agenga umutungo wa leta. Ikindi cyagarutsweho na none n’ukwita kuri gahunda zashyizweho zituma abana biga neza. Muri zo hakaba harimo gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri na gahunda ya siporo yo mu mashuri .

Ku byerekeye kunoza gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri bikaba bifasha abana bose kwiga neza kandi bafashwe kimwe. Naho gahunda ya Siporo yo mu mashuri, abayobozi bibukijwe kwita ku gutanga umusanzu muri iyi siporo nk’uko bigenwa n’amategeko kuko ari n’uburyo bwo guteza imbere siporo mu gihugu kuko mu mashuri hari impano nyinshi zisabwa kwitabwaho.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe