URwanda n’igihugu gihora gishishikajwe n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagituye b’ingeri zose. Ibi rero bituma hakoreshwa imbaraga zihagije mu gukumira icyahungabanya ubu burenganzira.

Ni muri uyu murongo mu karere ka Rusizi ku wa 27 Nzeri  komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yahuguye abatwara abagenzi kuri moto ndetse n’ababatwara mu modoka ku gukumira ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko kurwanya abasambanya abana. Aba batwara moto ndetse n’abatwara imodoka bakunda kugira uruhare mu gutwara abana bagaragaje ko bishimiye aya mahugurwa bahawe bavuga ko aya mahugurwa aje bari bayakeneye kuko abahaye ubumenyi batari bafite buzatuma barushaho kurinda abana iri hohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gutanga amakuru y’aho babona hose harangwa iryo hohoterwa.

Muhirwa Jean Pierre umushoferi w’imodoka zijyana abagenzi mu Bugarama yagize ati: turashima leta y’u Rwanda kuri iyi gahunda nziza yo kuduha ubumenyi buzadufasha mu kugira uruhare mu kubaka igihugu kizira ihohoterwa. Yakomeje agira ati: ahanini twe abashoferi tumenya amakuru menshi kandi biranadufasha kuko bamwe muri twe bakundaga kugaragarwaho n’iyi myitwarire mibi yonona umwana.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe