Gusubiza abazize jenoside icyubahiro n’ukucyisubiza ubwacu kuko tutabonye igihe cyo kibaha no kubaherekeza?. Aya n’amagambo yavuzwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba bwana Munyantwali Alphonse ubwo yari mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere mu Karere ka Rusizi ku musozi wa Nyarushishi ku wa gatanu tariki ya 23 Kamena. Iyi n’itariki ngarukamwaka akarere kibukaho abazize jenoside ku rwego rw’Akarere.

Muri uyu mwaka Abazize jenoside bibukwaku ncuro ya 23, abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Rusizi bahuriye ku musozi wa Nyarushishi ahubatswe urwibutso rw’Akarere mu rwego rwo gukomeza kwibuka no kwifatanye n’imiryango yari yashyinguye ababo. Aha hashyinguwe imibiri isaga 849 yakuwe ahantu hatandukanye itari ishyinguye ku buryo butunganye. Hamwe muri aho ni Munyove mu murenge wa Giheke,Miko mu murenge wa Mururu na Nyagatare mu murenge wa Gihundwe.

Abarokotse jenoside batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo. Mukashema Jacqueline umwe mu bari batuye ahitwa I Nyakanyinya mu kagari ka Miko Umurenge wa Mururu yagarutse ku bugome butagereranywa bakorewe ubwo bari aho bari bahungiye kw’ishuri ari naho abantu biciwe nta gitabara bafite. Ati : ?twateshejwe agaciro?. Yakomeje ashimira perezida wa Repubulika wabasubije agaciro. Ati: ?iyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika avuga agaciro  njye mbyumva cyane kuko nzi aho twageze tugateshwa?. Yaboneyeho kandi no gushima umuryango  w’Umugabo witwa Kayumba wamufashije mu gihe cya Jenoside.

Mu magambo atandukanye yavugiwe aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside bwana Ntiruhungwa Jean de Dieu yagarutse ku mateka y’umusozi wa Nyarushishi ndetse n’uruhare rw’abafaransa muri jenoside aho bashinze zone turquoise yari igamije gukingira ikibaba leta y’abatabazi.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Hon visi perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yagize ati abifuzaga ko hari abatifuzaga ko hari Umututsi warokoka. Ati: ?tujye dushimira ubutwari bw’ingabo  zari ziyobowe na Nyakubahwa perezida wa repubulika?. Ati ?dufite perezida wa repubulika mwiza Nyakubahwa Paul Kagame washoboye kubanisha abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi. Yadufashije kuba umwe twese gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge tukumva ko ndi Umunyarwanda ariyo itugize twese?. Yagize ati: ?mboneyeho gushimira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, leta yabasabye gutanga imbabazi mwarazitanze kubera ubupfura no gukunda igihugu, ubwo nibwo bunyarwanda?.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe