Umujyi wa Rusizi n’umwe mu mijyi itandatu yungirije umujyi wa Kigali  ukaba ugenda itera imbere ugana icyerekezo cy’igihugu ariko usanga hakiri ibice bitaratera imbere nk’uko bikwiye.

 Ku wa 24 Gicurasi 2017, mu rwego rwo guteza imbere umujyi wa Rusizi ukaba koko umujyi wungirije umujyi wa Kigali, akarere kasuwe n’intumwa za banki y’isi mu rwego rwo kureba aho  kageze imyiteguro y’imishinga iyi banki ishamo leta y’URwanda. Iyi mishanga ikaba ifite agaciro  ka miliyoni 12 z’amadolari azakoreshwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Rusizi  mu bikorwa  binyuranyenye bigamije kugaragaza isura nyayo y’ umujyi no gutuma umujyi ugira ibikorwa remezo bifasha abawutuye gutura neza. Iyi mishanga  izakorwa mu byiciro bitandukanye ariko ku ikubitiro hakaba hazakorwa umuhanda wa kaburimbo ungana n’ibirometero bine na metero magana atandatu na mirongo itatu n’ebyiri  ndetse na  metero 451 za ruhurura zifasha kuyobora amazi mu mujyi wa Rusizi.

Iyi mihanda ije yari ikenewe kuko iyo imvura yagwaga wabonaga umujyi ufite umwanda uturuka ku  byondo byazanwaga mu mujyi  n’abaturage  baturuka mu nkengero z’umujyi. Abaturage bo mu karere ka Rusizi barashima cyane Leta y’u Rwanda idahwema gushakisha  gushakisha igituma abaturage batera imbere.

Muri urwo ruzinduko, intumwa za banki y’isi zashimye uko akarere kiteguye kuko zasanze ibisabwa byose biri mu buryo. Izi ntumwa kandi zari ziherekejwe n’abakozi bo muri ministeri y’ibikorwa remezo n’abakozi bo mu kigo cya leta gishinzwe gutera inkunga inzego z’ibanze(LODA)  zagize umwanya wo gusura ibice bitandukanye bizanyuramo uyu muhanda maze bashima aho imyiteguro inoze babonye maze nabo bagaragaza ko nyuma y’ibyumweru bitatu umuhanda wazaba utangiye gukorwa.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu Mme KANKINDI Leoncie wabakiriye mu izina ry’akarere yashimye imikoranire myiza na banki y’isi kuri iyi mishinga maze abasezeranya ko Akarere kazayikurikirana w maze ikarangira neza uko yateguwe.

 

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe