Ingabo z’igihugu zigira uruhare runini mu bikorwa bitandukanye aho zifatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije  iterambere rirambye ryabo.

                                       Ibi bigaragarira mu bikorwa binyuranye uru rwego rufatanya n’abaturage.Ibi kandi bibonekera mu bikorwa ngaruka mwaka aho ingabo z’igihugu zifatanya n’abaturage gukora ibikorwa binyuranye biganisha mu iterambere ryabo .

                                       Nk’uko rero bimaze kuba akamenyero ngaruka mwaka, mu karere ka Rusizi ku wa 04 Gicurasi hatangijwe icy’umweru cy’ibikorwa by’ingabo. Aho ibi bikorwa byatangirijwe ku rwego rw’akarere mu murenge wa Rwimbogo mu kagari ka karenge umudugudu Rubugu ubuyobozi bw’Akarere ,abaturage ndetse n’ingabo bafatanyije mu gikorwa cyo kurwanya kirabiranya yibasiye intoki zo muri uyu murenge umwe mu mirenge igize ikigega cy’akarere mu byerekeye urutoki.

                                        Abaturage bagaragaje ko bishimiye ubu bufatanye bw’inzego zose mu gushakira umuturage imibereho myiza. HABARUGIRA Ananias  umwe mu baturage bari bitabiriye ibi bikorwa yagize ati : ibi byose tubikesha imiyoborere myiza kubona twebwe abaturage tuba dufatanya n’ingabo mu bikorwa nk’ibi. Yakomeje kandi avuga ko bibatera ishema bityo bakumva bakomeza guharanira kwiteza imbere barebeye ku bwitange n’ubutwari bw’ingabo z’igihugu bugaragarira mu bikorwa binyuranye.

                                         Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu Madamu KANKINDI Leoncie mu ijambo rye yagejeje ku baturage nyuma y’uyu muganda yashimye ubu bufatanye mu guhashya iyi ndwara yibasiye urutoki, asaba abaturage gukomeza kuyirwanya  batajenjetse kuko byagaragaye ko igenda iboneka mu ntoki zimwe na zimwe zo muri icyo gice.

                                         Icyi cyumweru cyatangijwe kikaba kizarangwa n’ibikorwa binyuranye muri buri murenge mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe