Ubuhahirane n’ibindi bihugu cyane ibihugu by’ibituranyi n’urwego leta y’urwanda ishyiramo imbaraga muri gahunda yogutuma abaturage biteza imbere .

Ibi byongeye kugaragara ku wa 21 mata mu karere ka Rusizi, ubwo nyakubahwa minisitiri w’inganda n’ubucuruzi ndetse n’ibihugu by’afurika y’iburengerazuba bwana Francois KANIMBA Yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahagiye gukomeza kubakwa isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya umupaka kuri Rusizi ya 1. Iri soko rikaba rigiye kubakwa iruhande rw’irindi ryuzuye ryubatswe n’abikorera babitewemo inkunga na ministeri y’ubucuruzi n’inganda.

Mu maso y’abaturage baciriritse bakora ubu bucuruzi hari ibyishimo kuko iri soko rizakomeza kubafasha kwiteza imbere. Umuyobozi wa koperative codepec ikora bumwe mu bucuruzi  bw’amafi bwambukiranya imipaka yagize ati: turashimira leta y’u Rwanda ko yakomeje kudufasha muri ubu bucuruzi dukora ubu umugore ari nabo benshi babwisangamo bakaba batunze imiryango yabo ndetse n’abandi bakaba bashobora kwishyurira abana babo amashuri.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana HARELIMANA Frédéric yashimye iyi gahunda nziza ya leta inyuze muri ministeri y’imari yo gukomeza gushyigikira  aka karere kari mu mijyi yunganira Kigali.

Minisitiri w’inganda ubucuruzi ndetse n’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu by’afurika y’uburengerazuba yavuze ko umupaka wa rusizi ya mbere  ari umwe  mu mipaka ikomeye cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibihugu bituranye n’u Rwanda cyane repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Yagarutse kandi ku kamaro k’ubu bucuruzi aho bugira uruhare runini mu kugabanya icyuho kigaragara mu bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga. Yongeyeho kandi ko akarere ka Rusizi kiharira hafi mirongo itatu kw’ijana by’ubucuruzi u Rwanda rugirana n’igihugu cya kongo bityo rero kuhashyira imbaraga bikaba bitagomba kugira ikibazo bitera.

Iri soko kandi rigiye kubakwa ngo rizaba rifite ibyangombwa byose ari ibyumba bikonjesha ndetse n’ibindi bituma ibicuruzwa bikomoka ku musaruro bitazajya bipfa. Hakazaba kandi harimo n’aho aba bacuruzi bato bazajya basiga abana bakaharererwa. Iri soko kandi ngo rizafasha gushyira ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi hafi bityo bizarinde ko abaguzi bakomeza kwinjira mu biturage ndetse bigera n’aho bagera mu mirima kandi bitari ngombwa.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe