“Turashima Imana ko yaduhishe mu bubusa tugashobora kurokoka”.

 Aya n’amagambo umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yavuze ubwo yatangaga ubuhamya mu muhango wo gusoza ku rwego rw’akarere icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku wa 13 Mata 2017 mu murenge wa Giheke. Uyu munsi wari witabiriwe n’abantu benshi barimo abanyagiheke batuye ahandi haba I Kigali ndetse no mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi banibukaga itariki abanyagiheke bagiriweho ubwicanyi budasanzwe. Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa  binyuranye birimo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Giheke hashyirwa indabo ku mva zibitse imibiri, kuvuga amasengesho ndetse no gucana urumuri rw’icyizere. Aho abarokotse jenoside bagiraga bati: bavandimwe mwatubereye urumuri ntituzabibagirwa. Amagambo yavugiwe aha ari abatanze ubuhamya butandukanye ndetse n’umuyobozi wa Ibuka mu Karere bose bashimye ukuntu leta y’u Rwanda iyobowe na nyakubahwa Paul KAGAME perezida wa repubulika yafashije abarokotse jenoside kwiyubaka ubu bakaba bagenda bemye kandi baraniteje imbere.

Umuyobozi w’Akarere bwana HARELIMANA Frédéric mu ijambo rye yongeye gukomeza abarokotse jenoside, aboneraho no gushima uko icyumweru cyo kwibuka cyitabiriwe n’abaturage n’ingeri zose maze akomeza abasaba ko bakomeza kurangwa n’uyu muco wo gufatanya no gutabarana muri iki gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka igikomeza.

Honorable MUKAMA Abbas vice perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite wari umushyitsi mukuru yagize ati : “turasaba abakoze jenoside gukomeza gusaba imbabazi muri ya gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. Kandi turashimira abacitse ku icumu ubupfura n’impuhwe Imana yashyize mu bituza byanyu, Imana izabibahembere.”

Yasoje kandi yongera gusaba abitabiriye uyu muhango gukomeza kureba kure no gukomeza uguhitamo kw’abanyarwanda no kurangwa n’ubushishozi mu gukomeza gushyigikira ubuyobozi budaheza.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe