Aba ni KAYIJUKA  Concorde na GATABAZI Amani, batahutse kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11 Mutarama 2013, bakaba bahise bajyanwa mu nkambi ya Nyagatare ishinzwe kwakira   byagateganyo abatahutse mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo, ndetse abatahutse bari mu mitwe ya gisirikare bakaba babanza kunyura  mu ngando bigishirizwamo aho u Rwanda rugeze rwiyubaka n’icyerekezo cy’iterambere rufite.

Ubwo twaganiraga n’aba batahutse, batubwiyeko, binjiye mu mutwe Maïmaï ya Kutumba na Nyatura ku ngufu kuko amashyamba bahungiyemo yahitwa Kabuye I na II hari amoko abiri ashyamiranye, bituma abakuriye ayo moko y’abarega n’abatembo babashyira mu gisirikare cy’imitwe yabo ku ngufu.

Nkuko kandi babisobanuye, ngo bari babayeho nabi, batunzwe n’ubugizi bwa nabi, nko kwambura abaturage ibyabo, ubwicanyi, n’ubundi bugizi bwa nabi bwose, gusa banatangaje ko bari bakomeje guhangayikisha n’ingaruko z’intambara bahoragamo, dore ko n’iiryango yabo yose yaguye uri izo ntambara bakaba batahutse imbokoboko.

Aba bagabo bombi, bavuga ko basanze u Rwanda rwarateye imbere cyane, ndetse ngo uko bakiriwe n’uko bafashe byatumye bemeza amakuru bahoraga bumva ku maradio ko abatashye bakirwa neza kandiko mu Rwanda ari amahoro.

Bashishikariza kandi abagisigaye mu mashyamba ya Congo gukomeza gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoro, aho gukomeza kubaho nabi kandi igihugu cyabo gitekanye.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe