Kuri uyu wa mbere tariki ya 22.06.2015 guhera saa mbiri z'igitondo mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rusizi  indatwa mu mihigo z'Akarere ka Rusizi zabukereye mu murikabikorwa ry'ibikorwa by'imihigo y'umwaka wa 2014-2015

iki gikorwa kibaka cyari kiyobowe n'itsinda ry'intumwa z'ikigo cya IPAR ikigo cyahawe inshingano yo kugenzura ibikorwa by'imihigo uturere na za Minisiteri basinyanye na Nyakubahwa  Prezida wa Repubulika 

iki gikorwa kandi kikaba cyitabiriwe n'abakozi bose bakorera kukarere ndetse n'abafatanyabikorwa bose bakorera mu karere hiyogenereye abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge igize Akarere

twabibutsa ko isuzumabikorwa ry'imihigo ryibanda kubikorwa byiganje munkingi 4 z'icyerekezo cy'igihugu arizo: Ubukungu imibereho myiza y'abaturage; imiyoborere myiza n'ubutabera

iki gikorwa kikaba cyakozwe hakozwe amatsinda angana n'inkingi 4 twavuze haruguru 

iki gikorwa kikaba gitegenijwe kumara iminsi 2 ku munsi wa mbere hagakorwa kureba za raporo kumunsi wa 2 hagakorwa kujya mu baturage aho bikorwa byagaragajwe biherereye.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe