Kuri uyu wa mbere tariki ya 25/05/2015  Nyakubahwa Perezida wa Sena, MAKUZA Bernard,yasuye abaturage b’Umurenge wa Nkombo cyane cyane mu rwego rwo kureba uko Imiturire imeze.Muri gahunda ya Sena yo kwegera abaturage harebwa ibibakorerwa no kumenya ibibazo bafite;

Nyakubwa Perezida wa Sena yabanje kuganira n’abayobozi batandukanye barimo Abayobozi b’Umurenge,Utugari,imidugudu n’abafatanyabikorwa batandukanye  bo muri uyu murenge.Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zigendanye n’imiturire inoze,Nyakubahwa Perezida wa Sena  akaba yongeye kubibutsa uruhare runini bagomba kugira mw’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere.

Nyuma y’inama n’abayobozi batandukanye, Perezida wa Sena yakomeje asura  imyubakire muri uyu murenge aho yasuye bamwe mu baturage bavanywe mu manegeka bagatuzwa mu mudugudu wa Nyawenga mu Kagari ka Bigoga urimo ingo 208. Uyu mudugudu ukaba ariwo urimo ibiro by’Umurenge ndetse n’Ikigo nderabuzima. Abaturage bakaba bamwishimiye .

Mw’izina ry’abaturage bose b’umurenge Umuyobozi wa Njyanama y’Umurenge bwana NYANDWI Theophile yamushimiye  uko abahoza ku mutima kuko bubaye ubwa 4 abasura mu nshingano zinyuranye yagiye ahabwa mu gihugu. Aha bagaragarije Nyakubahwa Perezida wa Sena ko ubu abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi muri uyu murenge bamaze kugera ku kigereranyo cya 42/%. Abaturage bamugaragarije ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wambukije amashanyarazi ikiyaga cya Kivu akayabazanira. Ibi rero bikaba byaratumye ubuzima  bw’abaturage b’Umurenge wa Nkombo burushaho kuba bwiza

Nyakubahwa Perezida wa Sena akaba yishimiye cyane iterambere rigaragara mu murenge wa Nkombo aho yiboneye ko ibidukikije byabungabunzwe ubu imisozi ikaba igaragaraho icyatsi kibisi mu gihe ubwo yahaherukaga yabonaga imisozi ikakaye ari agasi. Nyakubahwa Perezida wa Sena kandi yishimiye uko imiturire iri guhinduka irushaho kuba myiza mu Murenge wa Nkombo hubakwa inzu zijyanye n’igihe.Ibi byashimwe na Nyakubahwa Perezida wa Sena wagaragaje ko uyu murenge ubonye amashanyarazi vuba ari wo ugeze imbere mu gihugu kuko impuzandengo y’igihugu ari 23%

Abaturage babonye umwanya wo kugaragaza ibyishimo byabo ,aho bashimye ko amashuri yiyongereye ndetse bakaba banafite ishuri rikuru ry’icyitegerezo ritsindisha abahiga bose ku buryo ubu bavuye mu bwigunge, abanyeshuri bavuye mu Ntara zose z’Igihugu baza kuhiga kandi bagatsinda bose.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe