Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere 30 tugize U rwanda, ka kaba na kamwe muri 7 tugize intara y’Iburengerazuba, kagizwe n’imirenge 18, utugari 94, imidugudu 596; ka kaba gatuwe n’abaturage 395436 hakurikijwe imibare yo mu mwaka wa 2012.

Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’ibihugu 2 aribyo: igihugu cy’Uburundi mu majyepfo bigabanywa n’Umugezi wa Ruhwa, mu burengerazuba hari igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bigatandukanywa n’ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi.

Akarere ka Rusizi karangwa n’umutekano usesuye gakomora ku baturage bako bafatanije n’ingabo na Polisi by’igihugu. Uretse Ikiyaga cya Kivu akarere ka Rusizi karangwamo ibintu nyaburanga byinshi byakurura ba Mukerarugendo: Nk’amashyuza ya Bugarama, Ikiyaga cya Kivu, ishyamba rya cyamudongo, Pariki y’Igihgu ya Nyungwe, Umugezi wa Rusizi uzwiho kuba isoko y’amashanyarazi akoreshwa mu muryango w’ibihugu bihuriye ku biyaga bigari (CEPGL), Ikibuga cy’Indege cya Kamembe n’ibigega bya MAGERWA.

Ni akarere gafite ubutaka hafi ya bwose bwera ibihingwa byose, yaba ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo, ariko kuko akarere gashyize imbere gahunda ya Leta yo guhinga ibihingwa biberanye n’agace runaka kandi bishobora gutunga abahinzi bikanabaha amafaranga bishowe ku isoko; mu karere ka Rusizi hatoranyijwe ibihingwa nk’umuceli mu gishanga cya Bugarama, Icyayi, Ikawa, Imbuto zinyuranye, urutoke, ibigori n’ibindi…

Mu karere ka rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane Inka, ihene n’ingurube.Kubera kandi ikiyaga cya kivu, hari n’ubworozi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu ntibwibagiranye. Ubu imbaraga nyinshi zigiye gushyirwa mu bworozi bw’Inkoko n’inkwavu.

Inganda nazo ntizibagiranye, zaba inganda nini n’intoya. Mu nganda nini hari uruganda rwa CIMERWA rukora isima, naho mu nganda nto n’iziciriritse harimo izitonora kawa zigera kuri 16 n’izitunganya umuceli mu buryo bugezweho zigera kuri 5,  n’Uruganda rutunganya Icyayi rwa Shagasha.

Akarere ka Rusizi ni Akarere kadatangwa mu mihigo kandi iyo gahize karahigura, mu mihigo y’umwaka ushize kaje kumwanya wa 12 mu turere 30, ariko ubu karahatanira kuzaza mu myanya y’imbere.

Gahunda y’imihigo imaze kuba umuco mu rwego rw’imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda, ni nayo mpamvu guhiga bihera mu muryango ibyo bikanatuma ikizere cy’uko ibyahizwe bishyirwa mu bikorwa bishoboka.

Mu butumwa butangwa mu nama zinyuranye, mu birori, mu binyamakuru ni ubwo gusaba abaturage b’Akarere ka Rusizi gushishikarira umurimo, gukora hari ikigamijwe kandi abaturage bagahuza imbaraga no kwimakaza umuco wo gukunda igihugu kandi umutekano ukaba umusingi w’ibigambiriwe kugerwaho byose.